Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arashinja u Burusiya gukora ibishoboka byose ngo buhagarike inama kumuhuza na Perezida Vladimir Putin,kandi yagombaga kuba igikorwa cy’amahoro n’iherezo ry’intambara imaze hafi imyaka ine.
Zelensky yabitangaje ubwo yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, i Kyiv, aho yavuze ko Ukraine itigeze igira ubwoba bwo guhura n’undi muyobozi uwo ari we wese, anasaba ingabo n’ibihugu by’Uburengerazuba kumufasha kubungabunga umutekano urambye.
Zelensky yavuze ko ibyo yifuza bigomba kuba bisa n’Ingingo ya 5 y’amahame y’umuryango wa NATO, ivuga ko igitero kuri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango ari igitero kuri bose.
Ibi uyu muyobozi w’I Kyev abitangaje mu gihe U Burusiya, binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bwabwo ,Sergei Lavrov, bwatangaje ko nta nama irateganywa, ndetse bunashinja Ukraine kutagaragaza ubushake bwo kuganira no gutanga umuti w’ibibazo birimo – uyu urimo no kureka umugambi wo kwinjira muri NATO.
Ku ruhande rw’u Burayi, Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi [ EU] , Kaja Kallas, yaburiye bagenzi be ko ibyo u Burusiya busaba birimo “imitego igamije kwambura Ukraine ubutaka”, anashimangira ko u Burusiya ari bwo bwateje iyi ntambara.
Nubwo haba hari ibiganiro, intambara yakajije umurego mu cyumweru gishize ubwo u Burusiya bwarasaga Ukraine drones 574 na misile 40 mu ijoro rimwe. Ukraine nayo ntiyicaye ubusa, aho drone yayo yaturikije sitasiyo y’amavuta mu Burusiya, bikangiza umuyoboro wa “Druzhba” utwara peteroli igera muri Hongiriya na Slovakia.
Hongiriya yamaze kugeza ikirego kuri Komisiyo y’u Burayi, ivuga ko gutinda gusubukura izi serivisi bishobora gutuma ibura ry’amavuta ribageraho. Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya, Viktor Orban, yandikiye Perezida Trump amusaba kugira icyo akora, Trump nawe amusubiza mu nyandiko igaragaramo igikumwe cye bwite.
Perezida Trump yavuze ko guhagarika iyi ntambara biri kumubera inshingano zikomeye kurusha izindi zose yigeze kugerageza.