Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo yatangajwe na Human Rights Watch, Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), ishinja ingabo z’u Rwanda, RDF, gufasha umutwe wa M23 mu bwicanyi bwakorewe abasivile muri Binza muri teritware ya Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Raporo ya Human Right Watch, yatangajwe ku wa gatatu, tariki ya 20 Kanama 2025, ishinja umutwe wa M23, kwica abasivile bo mu bwoko bw’abahutu nibura 140 ndetse ko abishwe bashobora kuba barenga uwo mubare.
HRW ivuga ko ubwo bwicanyi ishinja M23 n’ingabo z’u Rwanda, bwabereye mu byaro nibura 14 hafi ya parike y’igihugu ya Virunga mu Burasirazuba bwa Congo, byiganjemo ibyabakora ubuhinzi.
Muri raporo ivuga ko ku matariki hagati ya 10 na 30 Nyakanga uyu mwaka, M23 yakoreye ubwicanyi abasivile b’abahinzi barimo abagore n’abana mu bice by’umugezi wa Rutshuru wambuka Binza, muri teritwari ya Rutshuru, muri Kivu ya Ruguru.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko ibyatangajwe na HRW ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Iyi Minister yagize Iti:“ Ibinyoma bitangwa na Human Rights Watch’ ni kimwe n’ibyatangajwe n’Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), byose bidafite ishingiro ndetse nta bimenyetso bifatika.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aya makuru atanga ishusho ihuye n’inyungu z’abayatangaje, cyane cyane muri iki gihe M23 na Leta Congo byitegura gusubira mu biganiro by’amahoro, no mu gihe hitegurwa gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe ku wa 27 Kamena 2025.
