Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025, igisirikare cya Nigeria cyatangaje intsinzi ikomeye cyagezeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State West Africa Province (ISWAP), ubwo cyagabaga igitero gikomeye ku birindiro byawo biherereye mu mujyi wa Kumshe, hafi y’umupaka uhuza Nigeria na Cameroon.
Ibi bitero byagabwe n’ingabo z’ishami ry’ingabo z’iki gihugu za Operation Hadin Kai, zifatanyije n’igisirikare cyirwanira mu kirere cya Nigeria [NAF], nyuma y’uko abarwanyi ba ISWAP bagerageje kugaba igitero kuri izi ngabo baturutse mu gace ka Gulumba Gana.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga ruzwi mu gukurikirana ibikorwa by’iterabwoba, Zagazola Makama, abarwanyi barenga 35 bishwe, abandi barakomereka bikomeye.
Nubwo ingabo za Leta zabashije gutsinda izi nyeshyamba, nazo zagize igihombo cyo gutakaza umusirikare umwe waguye muri iyi mirwano, abandi babiri barakomereka.
Byemezwa ko izi ngabo zo mu kirere za Nigeria zagabye iki gitero mu rwego rwo guha umusada ingabo zo ku butaka, na zo zari zatangiye kugaba ibitero bigamije gusenya ibirindiro bya ISWAP.
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’izi ngabo zo mu kirere, Air Marshal Hasan Bala Abubakar, ibyo bitero byangije burundu ibirindiro bine bikomeye by’uyu mutwe w’iterabwoba, bituma batabasha kongera kwakira ubufasha cyangwa kongera kwiyubaka.
Umuyobozi w’igisirikare cy’ikirere, Air Marshal Hasan Bala Abubakar, yashimiye ingabo zose zagize uruhare muri ibi bikorwa, anizeza abaturage ko igihugu kizakomeza kurindwa uko bishoboka kose, hashingiwe ku butasi no ku bushishozi bw’ingabo .