Igihugu cy’Ubwongereza kigiye gufata umwanzuro wo guha abanyabyaha ibihano birimo kubabuza kujya mu bitaramo bya muzika, utubari no kujya kureba umupira w’amaguru ku bibuga mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Mu bubasha bushya bwo guca imanza, abacamanza bazemererwa kugabanya ubwisanzure bw’abahamwe n’ibyaha binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo kandi kubuza abanyabyaha gutwara imodoka , kubuza ingendo z’indege no kubashyira mu duce runaka, ibintu guverinoma ivuga ko bizabafasha “kubasubiza mu nzira nziza”.
“Iyo abanyabyaha bishe amategeko y’umuryango, bagomba guhanwa ariko bakarangiriza ibihano byabo mu muryango gusa bagomba kugabanyirizwa ubwisanzure bwabo aho.”
U Bwongereza, bufite igipimo cyo gufunga abantu kiri hejuru mu Burayi bw’u Burengerazubu nk’uko imibare ya World Prison Brief ibigaragaza, bwategetswe gushyiraho ingamba zirimo kurekura imfungwa hakiri kare kugira ngo bugabanye ubucucike bukabije bwa gereza.
Guverinoma yavuze ko izi ngamba zizatangazwa ari igice cy’impinduka nini zigamije kugabanya ibyaha no kugira ngo habe ahantu hahagije ho gufunga abanyabyaha baba babangamiye aho baba bikabije.
Mu mategeko ahari ubu, abacamanza bashobora guhana abantu igihano cyo kutajya muri sitade gusa igihe icyaha cyakorewe muri sitade.
Byongeye kandi, imfungwa zose zisoje ibihano byazo zizajya zikomeza gukurikiranwa zipimwa ibiyobyabwenge mu bihe bitandukanye ibyo byose mu rwego rwo guhangana no kugabanya abafungwa bateza ubucucike.