Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu mugi wa Kigali, rwategetse ko abasivile 23 n’aba-Ofisiye babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), bakurikiranweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, barekurwa by’agateganyo.
Muri aba basivili bafunguwe ni naho harimo abanyamakuru babiri bakomeye muri siporo y’u Rwanda, Ndayishimiye Reagan uzwi nka “Rugaju” ndetse na Ishimwe Ricard wongeyeho Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ubu akaba yariyeguriye umwuga wo gufasha amakipe kubona abakinnyi beza.
Aha hiyongeraho umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka “Jangwani” nawe wakurikiranwaga hamwe n’aba barekuwe.
Abofisiye babiri ba RCS baregwa muri uru rubanza barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.
Gusa nubwo bimeze bityo, Abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bagiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje. Abo basirikare ni Captain Peninah Mutoni, Captain Peninah Umurungi na Major Vincent Murigande.
Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kanama nibwo uru rubanza rwasomwe nyuma y’uko isomwa ryarwo risubitswe tariki 21 Kanama 2025 bitewe n’ubunini bwa dosiye y’aba bantu nk’uko byatangajwe.