Mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri sitade ya Newcastle United , St James’ Park, umukinnyi ukiri muto Rio Ngumoha yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru ubwo yatsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza akinira ikipe ya Liverpool.
Uyu musore wavukiye i Londres ku babyeyi bakomoka muri Nijeriya, yinjiye mu kibuga asimbuye, ahita anatsinda igitego cyahesheje Liverpool intsinzi y’ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) batsinze Newcastle United ku wa mbere n’ijoro.
Igitego yatsinze cyabonetse ku munota wa 100′, kiza gihesha ikipe ya Liverpool amanota atatu yuzuye muri uwo mukino wari ufite umuvuduko udasanzwe.
Ngumoha yari asigaje iminsi ine ngo yuzuze imyaka 17, bivuze ko yabaye umukinnyi wa kane muto mu mateka y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza utsinze igitego, nyuma ya James Vaughan, James Milner na Wayne Rooney.
James Vaughan ni we ugifite agahigo k’umukinnyi muto cyane watsinze igitego mu mateka y’iyi shampiyona, ubwo yari afite imyaka 16 n’amezi 8 n’iminsi 27.
Byatangaje benshi kubona umwama muto nka Ngumoha yinjira mu mukino mu minota ya nyuma, aho usanga abato batitabazwa cyane kubera ubunararibonye buba bukiri buke.
Ariko we, yagaragaje ubuhanga buhambaye. Igitego cye cyaranzwe n’ubuhanga buhanitse mu gutunganya umupira no kuwurangiriza mu izamu neza, ku buryo benshi batangajwe n’ubushobozi bwe.
Rio Ngumoha yatangiye gukina umupira afite imyaka 8 ubwo yinjiraga mu ishuri ry’umupira rya ekipe ya Chelsea, aho yamaze hafi imyaka umunani.

Mu mpeshyi 2024, yahisemo kwerekeza muri Liverpool, nyuma y’uko abashinzwe gushakira iyi kipe impano bamubonyemo ubushake, n’ubushobozi bwo gukina mu ikipe nkuru.
Uyu musore wubaha afatira icyitegererezo ku bakinnyi b’ibyamamare nka Lionel Messi na Neymar, avuga ko intego ye ari ugukomeza gukora cyane kugira ngo azagere ku rwego rwo hejuru kurushaho.