Mu muhango udasanzwe wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco y’Ubufaransa, umutwe wa Mwami Toera, wahoze ari umwami wa Menabé mu burengerazuba bwa Madagascar, wasubijwe mu gihugu cye nyuma y’imyaka irenga ijana wari warajyanywe mu Bufaransa mu gihe cy’ubukoloni.
Uwo mutwe hamwe n’indi mitwe ibiri y’abari bagize inama ye y’ubwami, byari bimaze imyaka igera ku 130 bibitse mu bubiko bw’Inzu Ndangamurage y’Umurwa Mukuru w’Ubufaransa [Musée d’Histoire Naturelle de Paris], aho byahagejejwe mu mwaka 1897 nyuma y’uko ingabo z’Abafaransa zivuganye uyu mwami Toera zikanamuca umutwe mu rwego rwo gucubya abaturage b’abasakalava barimo basaba ubwigenge.
Iyi ni inshuro ya mbere itegeko rishya ry’Ubufaransa ryo kugarura ibisigazwa by’abantu byatwawe mu gihe cy’ubukoloni ryifashishwa ku mugaragaro.
Minisitiri w’Umuco w’Ubufaransa, Rachida Dati, yavuze ko ibi bisigazwa byageze muri iyi nzu ndangamurage mu buryo butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bushingiye ku ihohoterwa ryakozwe mu gihe cy’ubukoloni
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco wa Madagascar, Volamiranty Donna Mara, yavuze ko ukujyanwa kw’iyi mitwe ikamara gihe kirenga ikinyejana byabaye igikomere kidakira ku mutima w’Abanya-Madagascar.
Mara kandi yashimye intambwe Ubufaransa buteye, avuga ko ari igikorwa cy’ubumuntu n’icyubahiro ku mateka ya Madagascar.
Nubwo ibipimo bya DNA bitigeze bigira icyo byemeza nta gushidikanya ko uwo mutwe ari uwa Mwami Toera, abapfumu gakondo ba Sakalava bemeje ko ari uwe, ibyo bigahabwa agaciro gakomeye mu muco w’aho.