Boniface Mwangi, usanzwe uzwiho guharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, yatunguranye ku munsi w’ejo atangaza ko aziyamamariza kuba perezida wa Kenya mu matora ategerejwe mu mwaka 2027.
Uyu mugabo wamenyekanye nk’utarambirwa kurwanya akarengane, ruswa, n’ivangura rishingiye ku bwoko cyangwa ubukungu, yavuze ko igihugu cye gikeneye impinduka zishingiye ku kuri, ku bumwe no ku kurwanya ubutegetsi budakorera rubanda.
Aho yagize Ati: “Ubutegetsi bwacu bwananiwe mu buryo bwinshi. Wishyura imisoro witeze kubona serivisi, ariko bikaba ngombwa ko unatanga ruswa kugira ngo ubone ya serivisi n’ubundi. Rero aho tugeze, igihugu cyacu kigomba gusubira mu biganza byacu.”
Uyu mwanzuro we uje nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yayoboye iherutse kubera i Nairobi, aho imbaga y’urubyiruko n’abandi baturage bari basohotse mu mihanda basaba guhindura uburyo igihugu kiyoborwa.
Mwangi yakomeje kugaragaza ko iyo myigaragambyo atari iy’umujinya gusa, ahubwo ari ishingiro ry’ihuriro rishya rya politiki rifite intego yo kugeza igihugu aho abaturage bafite ijambo n’uburenganzira bwabo burengerwa.
Si ubwa mbere yinjiye muri politiki, Kuko mu mwaka 2017, yagerageje kwinjira mu nteko ishinga amategeko abinyujije mu ihuriro riharanira kurwanya ruswa, ariko ntiyahirwa. Ariko ibyo ntibyamuciye intege, ahubwo byamubereye isoko y’ubunararibonye n’ubushishozi mu rugamba rwe nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Citizens dukesha iyi nkuru.
Ndetse no muri Gicurasi uyu mwaka, Mwangi yagaragaye mu bitangazamakuru byo mu karere nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania, aho yari yagiye gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.