Rutahizamu w’ikipe ya Newcastle United, Alexander Isak, yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Sweden nubwo atarakina umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino.
Ni icyemezo cyafashwe na Jon Dahl Tomasson, umutoza mukuru wa Sweden, aho yamushyize mu bakinnyi 24 bazifashishwa mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, ubwo bazaba bahangana na Slovenia ndetse na Kosovo mu kwezi gutaha.
Isak w’imyaka 25, ari mu myitozo yihariye atari kumwe n’abandi bakinnyi ba Newcastle nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko ashaka kwerekeza muri Liverpool.
Nubwo yakoze ibi aracyafite amasezerano y’imyaka itatu muri iyo kipe yo mu Bwongereza.
Tomasson yavuze ko nubwo Isak atarimo gukinira ikipe ye, kumuhamagara byari ngombwa kubera impano n’uruhare rwe mu ikipe y’igihugu.
Aho yagize ati: “Ndishimye cyane ko Alexander Isak yemeye kugaruka. Ni umukinnyi ushobora guhindura umukino ku giti cye. Nubwo atigeze akorana na bagenzi be, afite inyota yo gufasha igihugu cye. Igikombe cy’Isi ni ingenzi kuri we.”
Isak si we wenyine uri mu bakinnyi bahagaze neza bahamagawe kuko na mugenzi we Viktor Gyokeres, umaze gutsindira Arsenal ibitego bibiri mu mpera z’icyumweru gishize, nawe ari mu bakinnyi bitezweho byinshi.
Isak aherutse gushyira hanze itangazo ribabaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashinja ikipe ya Newcastle kuba yaramuhaye isezerano ryo kumureka akagenda muri iyi mpeshyi ariko rikaba ryarateshejwe agaciro.
Gusa ubuyobozi bwa Newcastle bwahakanye ibi bushinjwa, buvuga ko Isak atagurishwa.
Liverpool yari yamaze gutanga miliyoni £110 z’ama-pound kugira ngo igure Isak, ariko aya mafaranga yanze kwemerwa. Ubu haracyari amayobera niba iyi kipe y’i Anfield izongeraho cyangwa niba Newcastle izakomeza kumufata nk’umutungo udakorwa.