Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yakiriye itsinda rya mbere ry’abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko biteganywa mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi muri uyu mwaka.
Nk’uko byatangajwe na Madame Yolande Makolo usanzwe ari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, aba bimukira bageze mu gihugu hagati muri Kanama, nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa nk’abemerewe kwimurirwa mu Rwanda.
Aho yagize Ati: “Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu barindwi ryageze mu Rwanda hagati muri Kanama,”
Uyu muyobozi yanongeyeho ko aba bose bafashwa n’imiryango mpuzamahanga ibarengera, harimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira [IOM], ndetse n’inzego z’imibereho myiza z’u Rwanda.”
Abatuye mu Rwanda bakomeje gutangarira iyi gahunda, aho bamwe babibona nk’igisobanuro cy’ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku bimukira barindwi bamaze kugera mu gihugu, batatu muri bo bamaze gutangaza ko bashaka gusubira iwabo, mu gihe abandi bane bifuje kuguma mu Rwanda no gutangiriramo ubuzima bushya.
Amazina yabo cyangwa ibihugu bakomokamo ntibyashyizwe ahagaragara, ariko guverinoma yemeza ko bose bazitabwaho mu buryo bukwiye.
Aya masezerano hagati ya Kigali na Washington yemeza ko u Rwanda rushobora kwakira kugeza ku bimukira 250 bakomoka mu bindi bihugu [batari Abanyamerika], bashobora kuba barafatiwe ku butaka bwa Amerika, maze bakimurirwa mu Rwanda mu buryo bwemewe.
Ku rundi ruhande ariko, iyi gahunda yaje nyuma y’indi nk’iyi u Rwanda rwari rufitanye n’u Bwongereza, nayo yo kwakira abimukira ariko ikaza guseswa nyuma yuko uwitwa Rish Sunak wari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza mu isinywa ry’aya masezerano avanweho agasimbuzwa Kier Starmer waje akuraho ubu bufatanye burundu .
