Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela urarushaho kuba mubi nyuma y’uko ingabo z’Amerika, zirimo n’amato y’intambara n’ubwato bufite ubushobozi bwo gutera ibisasu bya kirimbuzi, zigeze mu gice cy’amajyepfo y’Inyanja ya Karayibe.
Abategetsi b’Amerika bavuga ko intego ari uguhangana n’imitwe y’ibiyobyabwenge yo muri Amerika y’Amajyepfo. Perezida Donald Trump yashyize imbere urugamba rwo kurwanya ibi biyobyabwenge nk’umwe mu migambi ye yo kugabanya abimukira no kurinda umupaka wo mu majyepfo w’igihugu.
Umutegetsi w’Amerika utatangajwe izina yavuze ko amato arindwi y’intambara hamwe n’ubwato bufite moteri ya kirimbuzi byageze muri ako karere cyangwa bitegerejwe kuhagera mu cyumweru gitaha.
Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yamaganye icyo gikorwa avuga ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi.
Kuwa kane, Venezuela yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres ishinja Amerika kurenga ku masezerano agenga Umuryango w’Abibumbye.
Ambasaderi wa Venezuela muri Loni, Samuel Moncada, yagize Ati:
“Ni ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kwerekana ko hari impamvu yo gutera igihugu cyigenga kandi kitabangamiye undi wese.”
Nubwo Pentagone itaragira icyo itangaza ku by’iyo mission, ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko bushobora gukoresha igisirikare mu kurwanya imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge no gutanga amahitamo ku buryo byakorwa.
Perezidansi yavuze ko Trump yiteguye gukoresha “buri cyose gishoboka mu bushobozi bw’Amerika mu guhagarika ibiyobyabwenge.”
Mu bikorwa by’agisirikare, harimo amato y’intambara nka USS San Antonio, USS Iwo Jima, na USS Fort Lauderdale , abasirikare basanzwe 4,500 barimo n’abasirikare ba Marine 2,200.
Uretse ibyo, indege z’ubutasi za P-8 z’igisirikare cy’Amerika nazo ziri mu gikorwa cyo gukusanya amakuru.
Maduro yavuze ko diplomasi itagomba gushingira ku gitugu cyangwa ku ntambara. Guverinoma ye ivuga ko yohereje ingabo 15,000 ku mupaka wa Colombia mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Yanahamagariye abaturage kwitabira imyitozo ya gisivile buri wa gatanu na buri wa gatandatu.
Guverinoma ya Venezuela isanzwe ishinja abatavuga rumwe nayo n’amahanga gukorana na CIA yo muri Amerika mu rwego rwo guhungabanya igihugu. Amerika n’abatavuga rumwe na Maduro bose bahakana ibyo birego.