Abaturage b’igihugu cya Kenya bongeye guterwa ubwoba n’agahinda nyuma y’aho hagaragaye imirambo mishya 34 mu gace ka Shakahola, gaherereye mu ntara ya Kilifi, mu burasirazuba bw’iki gihugu hafi y’Inyanja y’Abahinde.
Iyi mirambo yabonetse mu gace kitwa Binzaro, ahaheruka gutangizwa ibikorwa byo gushakisha abana baburiwe irengero.
Ibi bibaye nyuma y’umwaka umwe gusa havumbuwe abantu basaga 400 biciwe n’inzara muri iri shyamba, aho bivugwa ko bari abayoboke ba Pasiteri Paul Mackenzie, wabigishaga ko kwiyicisha inzara yabageza kuri YesuYezu/Yesu.
Uyu mugabo ubu afungiye muri gereza, akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi ndetse n’ubutubuzi bushingiye ku iyobokamana.
Nubwo iperereza rigikomeje, Richard Njoroge, umwe mu bayoboye ibikorwa byo gupima imirambo no gukusanya ibimenyetso, yatangaje ko hari impungenge ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.
Aho yagize Ati: “Hariya hantu ni hanini kandi haracyakekwa ko hashyinguyemo abandi bantu benshi.”
Kugeza ubu abantu 11 nibo bamaze gutabwa muri yombi, barimo n’abahoze ari abayoboke ba Mackenzie, bakekwaho kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa.
Ubuhamya bw’abarokotse burushaho guhishura ubukana byabayemo. Aho umusore w’imyaka 19, wahoze ari umuyoboke w’Itorero rya Good News International Church, yavuze ko yahinduriwe idini ku gahato, ava muri Islam agirwa umukirisitu, nyuma akajyanwa mu ishyamba rya Shakahola.
Uyu yanemeje ko yabonye abana bashyingurwa mu buryo bwiswe “ubukwe bwo mu ijuru”, mu gihe abaririmbyi babaririmbiraga indirimbo zo kubasezeraho.