Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, umuvugizi w’Ishami ry’Ubutasi mu gipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo [PNC] , Julien Mavungu, yatangaje ko Chief Superintendent Junior Mboso Kazadi yafashwe agafungirwa mu kigo cy’Ubutasi cy’igihugu nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kurenga ku mategeko agenga imyitwarire ya Polisi.
Uyu mugabo yahamagawe ngo yisobanure, nyuma yo kuvuga ko hari bamwe mu bashinzwe umutekano bari mu bikorwa byo guha ubufasha abagizi ba nabi, bigatuma ibyaha byiyongera mu murwa mukuru Kinshasa no mu gihugu muri rusange.
Nyuma y’aho iyi videwo igiriye hanze, Mboso yahise avuga ko atazongera gukora muri Polisi. Uyu yanahishuye ko kuba yaranezwe ko atubahirije amategeko, yabishyize ku gatego kamukorewe bigizwemo uruhare n’abategetsi bakuru , gusa ariko ngo kandi yifuza guharanira ukuri.
Umuvugizi wa PNC, Julien Mavungu, yagarutse ku ngingo z’itegeko rigenga kwegura kwa polisi. Yasobanuye ko kwegura mu rwego rw’Igipolisi bisaba ko umukozi amenyekanisha icyifuzo cye mu buryo bwanditse, kandi ko nta mupolisi ushobora kwegura ataruzuza imyaka itanu y’akazi.
Ati : “Itegeko ryemerera umupolisi kwegura gusa igihe amaze imyaka itanu akora akazi ko gucunga umutekano, ndetse ni ngomba kubahiriza inzira zemewe , gukoresha ibaruwa yanditse no kuyishyikiriza abategetsi mbere yo gufata icyemezo ”
Ahanini, Mavungu yagaragaje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza icyemezo cyo kwegura, nk’uko Mboso yabikoze, nabyo ubwabyo bigize icyaha gikomeye mu rwego rw’imyitwarire kuko bifatwa nko gutesha agaciro akazi ka Polisi.