Mu ijoro ryakeye, Uburusiya bwagabye igitero kinini cyane ku bice by’amajyepfo no hagati muri Ukraine, kibasira abaturage n’ibikorwaremezo.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Ukraine agaragaza ko umugore umwe yiciwe muri Zaporizhzhia, mu gihe abandi bantu 28 barimo n’abana batatu bakomerekeye muri ibyo bitero.
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote [drones] zirenga 500 n’ibisasu 45, mu kurasa mu bice 14 by’igihugu hose.
Guverineri wa Dnipropetrovsk, Serhiy Lysak, yavuze ko aka karere kagabweho igitero gikomeye maze asaba abaturage gukomeza kwihisha .
Ni ubwa kabiri muri iki cyumweru ako karere kagabwaho ibi bitero,ndetse Ukraine yemeye ko ingabo z’Uburusiya zinjiye mu bice bimwe by’aka karere.
Ibi bitero byangije ibikorwaremezo by’ubwikorezi hafi ya Kyiv, ariko ibice byo hagati n’amajyepfo y’uburasirazuba byibasiwe kurushaho.
Muri Zaporizhzhia, serivisi z’ubutabazi zashegeshwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe muri Dnipro na Pavlohrad hongeye kumvikana impanuka iturika ry’ibisasu.
Mu gusubiza ibyo bitero, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko nayo yibasiye inganda za petelori za Krasnodar na Syzran mu Burusiya. Izi nganda zisanzwe zitunganya toni miliyoni eshatu ku mwaka.
Uburusiya bwemeye ko izi nganda ziri i Krasnodar zarashwe n’indege zitagira abapilote, ndetse igice kimwe cyangiritse, ahari ibikorwa by’itunganywa rya lisansi naho harakongoka. Gusa ntihigeze hatangazwa impfu cyangwa abakomeretse.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yongeyeho ko yarashe drones 20 za Ukraine, harimo 18 zashakaga kugaba igitero kuri Crimea, akarere kigaruriwe na Moscow.
Perezida Zelensky yavuze ko ibi byerekana ko Uburusiya “butita ku biganiro” maze asaba ibihugu bya Amerika n’u Burayi guhagarika amagambo bagashyira mu bikorwa ibihano by’ubukungu bikomeye byatangajwe ko bizafata.