Ihuriro rya AFC/M23 ryemeje ko ryakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR], Filippo Grandi, mu mujyi wa Goma ryamaze kwigarurira .
Iyi nama yabaye hagati y’impande zombi yibanze ku cyerekezo cy’ejo hazaza h’impunzi n’abaturage bimuwe mu gihugu imbere kubera umutekano muke.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, umwungirije, hamwe n’intumwa ziri mu biganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibiganiro byibanze ku myiteguro yo gusubiza impunzi n’abimuwe mu byabo mu buryo bububahiriza amategeko mpuzamahanga y’ikiremwamuntu n’umutekano wabo.
Aho Kanyuka yanditse ku rukuta rwe rwo kuri X ati : “Ikigamijwe si ugutahuka kw’abantu gusa, ahubwo ni ukubasubiza mu buryo bwubahiriza agaciro k’ikiremwamuntu kandi nta gahato kajemo”
Uyu muyobozi w’uyu mutwe yemeje ko impande zombi zatangiye gutegura uburyo n’inzego zashyirwaho kugira ngo ibyo bigerweho neza.
Mu butumwa bwa videwo buri mu rurimi rw’igifaransa, Filippo Grandi na we yagaragaje ko ari ingenzi kongera gutuza abaturage bagizwe impunzi n’umutekano muke, ariko ashimangira ko byose bijyana no kuba hari umutekano uhagije mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Twamaze gutangira gutunganya inzira zo gutahuka kw’impunzi z’Abanyarwanda, hari n’abandi bakiri bategereje. Uburyo twabitangiye buratanga icyizere, kandi tuzakomeza gufasha abashaka gutaha ku bushake bwabo.”
Filippo yashimangiye ko gahunda zose zishingiye ku biganiro bya politiki bikomeje gukorwa nko mu rwego rwo kugera ku bikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington na Doha, aho yombi agaruka ku mpunzi ndetse n’uruhare UNHCR igomba kugira mu gushaka ibisubizo birambye.