Indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Airbus BK117 D-3, yari itwaye abantu umunani, yaburiwe irengero kuri uy wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu karere ka Kotabaru, mu ntara ya South Kalimantan muri Indonesia.
Nk’uko byatangajwe na Putu Sudayana, uyobora ishami rishinzwe ubutabazi mu mujyi wa Banjarmasin, ngo iyi ndege ya sosiyete yitwa Eastindo Air yahagurutse saa 02:46 za mu gitondo, yerekeza i Palangkaraya mu ntara ya Central Kalimantan, aho yagombaga kugerayo saa 04:15.
Nyamara, nyuma y’iminota umunani gusa ihagurutse, ni bwo yavuye burundu ku murongo wa radari ubwo yari igeze mu ishyamba rya Mantewe, mu karere ka Tanahbumbu. Sudayana yavuze ko ubutumwa bw’uko indege yaburiwe irengero bwakiriwe saa sita.
Iyi ndege yari irimo umupilote umwe, umukanishi umwe n’abagenzi batandatu, bose kugeza ubu bakaba bagishakishwa.
Inzego z’ubutabazi zatangiye igikorwa cyo kuyishakisha haba mu kirere hifashishijwe kajugujugu irwanya inkongi, ndetse no ku butaka.
Indonesia ni igihugu gisanzwe kizwiho gukoresha cyane indege mu guhuza ibirwa byayo bitandukanye, ariko nubundi kandi ifite amateka mabi mu by’umutekano wo mu kirere kuko ikunze kwibasira n’izi mpanuka zo mu kirere.
Ubu hashyizweho igihe cy’iminsi irindwi yo gushakisha, n’ubwo ibyiringiro byo kubasanga ari bazima bikomeje kuba bike uko amasaha agenda ashira.
Ishyamba rya Borneo, rimwe mu manini ku isi, rikomeje kuba inzitizi ikomeye mu bikorwa by’ubutabazi.