Umugore w’icyamamare muri Sinema ukomoka mu gihugi cya Malaysia , Michelle Yeoh yagendereye igihugu cy’u Rwanda aho yasuye ibikorwa bitandukanye
Yeoh Choo Kheng n’umugabo we Jean Todt bari mu Rwanda aho mu bikorwa basuye harimo n’urwibutso rukuru rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali(Ku Gisozi) hamwe n’ingagi zo mu birunga mu majyaruguru y’u Rwanda.
Uyu mugore w’icyamamare muri sinema ubwo yari mu Rwanda yagize Ati: “Nageze mu gihugu cyiza cy’u Rwanda mpita njya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali…Kwibuka no kwiga kudaheranwa no kunga ubumwe ngo ukomeze imbere n’imbabazi n’ubugwaneza”
Ubwo ni ubutumwa bwanditswe n’iki cyamamare muri filimi zamenyekanye cyane yakinnye nka ‘Hidden Dragon’, ‘Everything Everywhere All at Once’ ‘Yes, Madam!’ (1985), ‘Supercop’ (1992) yakinanye na Jackie Chan, yakinnye kandi muri filimi ya James Bond, ‘Tomorrow Never Dies’ (1997).
Michelle ubu w’imyaka 63, yavukiye muri Malaysia aho yabaye kandi Miss Malaysia mu 1983 mbere gato y’uko yihebera gukina sinema ndetse akaza no kuba icyamamare muri Hong Kong.
Mu mwaka 2023, Yeoh yegukanye igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza wa filimi (Best Actor) kubera iyitwa ‘Everything Everywhere All at Once’ (2022). Icyo gihe Michelle Yeoh yabaye umugore wa mbere wo muri Aziya wegukanye iki gihembo cya Oscar nka ‘Best Actor’.
Muri iki gihe u Rwanda ruri kugendererwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo n’ibyitabiriye shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025