Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2025, abaturage bo mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, bakangutse bumva inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Uwihayimana Samuel w’imyaka 43, wahoze ari Mutwarasibo muri uwo mudugudu.
Samuel bikekwa ko yiyahuye, yasize inyandiko isobanura ko intandaro y’uku kwiyambura ubuzima ari amakimbirane akomoka ku businzi bw’umugore we.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, nyakwigendera yasanzwe mu nzu ye, apfukamye, umugozi umuri mu ijosi, atwikirijwe igitenge.
Amakuru avuga ko mbere yo gukora icyo gikorwa, yabanje kohereza ubutumwa bugufi ku muyobozi w’umudugudu, bumusaba imbabazi ndetse amusaba kumufata nk’”umugeni ugiye gutaha”. Umuyobozi yahise agerageza kumuhamagara ariko asanga telefone itariho.
Ibyo byakurikiwe n’indi baruwa yasanzwe yandikiwe abana be, ababwira ko ababaye cyane kubera kubana n’umugore we winjirana inzoga mu rugo buri munsi, kandi we ubwe atajya azinywa. Mu ibaruwa, yabasabaga kumubabarira no gukomeza kwihanganira ubuzima.
Umuturanyi umwe waganiriye n’igitangazamakuru cya Radio/ TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati: “Bari bamaze iminsi batabanye neza. Umugore yajyaga ataha bwije, ubusinzi bumurenze, bigatera amakimbirane mu rugo.”
Ibyemezwa kandi n’abarimo abagize umuryango we, bavuga ko hari ibaruwa nyakwigendera yasize yandikiye umuhungu we w’imfura, amusigira inshingano zo kurera barumuna be.
Twagirimana Eduard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, yemeje iby’aya makuru agira ati: “Twakoranye n’inzego z’ibanze, Polisi na RIB, dusanga koko yiyahuye. RIB yafashe umurambo ngo ukorerwe isuzuma.”
Uru rupfu rwaciye igikuba muri uyu mudugudu, aho abaturage basigaye bibaza ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango ndetse n’ingaruka z’ubusinzi.