Ku munsi w’ejo ni bwo ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Liyetona Jenerali Innocent Kabandana, wapfiriye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, mu Mujyi wa Kigali.
RDF yavuze ko azize urupfu rusanzwe, inihanganisha umuryango we n’abasigaye muri ibi bihe bigoye.
Lt Gen Kabandana yari umwe mu basirikare b’intangarugero mu ngabo z’u Rwanda, ubuzima bwe bwose bwaranzwe n’ishema n’ubwitange mu rugamba rwo kurinda igihugu no gushimangira amahoro, haba mu Rwanda no mu mahanga.
Kabanda yari umwe mu basirikare batangiranye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 binyuze mu ngabo zahoze ari iza RPA/RPF.
Uru rugamba rwarangiye mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana. Kabandana, icyo gihe wari ukiri umusore, yari afite ipeti rya Liyetona.
Lt Gen Kabandana yagiye agira imyanya itandukanye ikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, anaba umugaba wungirije w’inkeragutabara.
Yari inararibonye kandi afite ubumenyi buhambaye, aho yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, yakuye muri Oklahoma Christian University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rwego mpuzamahanga, yabaye umuyobozi wungirije w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ndetse yanabaye attaché militaire muri ambasade y’u Rwanda i Washington D.C.
Ubwitange bwe bwanagaragaye ubwo yayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado, aho bafatanyije n’ingabo za icyo gihugu gutsinsura imitwe y’intagondwa yari yarahungabanyije umutekano.
Ibi byamuhesheje kuzamurwa mu ntera na Perezida Paul Kagame, ku itariki ya 26 Nzeri 2022, ahabwa ipeti rya Liyetona Jenerali.
Uyu mugabo usize umugore n’abana bane ,abamuzi bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi, w’inyangamugayo kandi w’ubunyamwuga buhebuje. Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yamusobanuye nk’umufatanyabikorwa wizerwa, inkingi ya mwamba yamufashije mu minsi ye ya mbere nk’ambasaderi.