Umugabo ukomoka muri El Salvador, witwa Kilmar Garcia Abrego, winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agiye koherezwa muri Eswatini nyuma yo kwanga ko yoherezwa muri Uganda nyuma yo gukemanga umutekano w’I Kampala.
Nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru CBS News ibigaragaza ,ubuyobozi bwa Amerika bwahaye uyu mugabo ibaruwa imumenyesha iby’izi mpinduka , ivuga ko yahinduriwe igihugu agomba koherezwamo bijyanye n’impungenge z’umutekano we mu gihe yaba ageze I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.
Mu ibaruwa yahawe Garcia Abrego, ngo ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwamumenyesheje ko bwemeye impungenge z’umunyamategeko we, wavuze ko umukiriya we afite ubwoba bukomeye bwo gukorerwa iyicarubozo naramuka yoherejwe muri Uganda.
Aho iyi baruwa igira iti: “Izo mpungenge zirakomeye ku buryo zikwiriye guhabwa agaciro cyane ko binyuze ku munyamategeko wawe wavuze ko ufite impungenge z’uko hari ibihugu 22 ushobora gukorerwamo iyicarubozo.”
Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo kumwohereza muri Eswatini, igihugu cyo mu majyepfo y’Afurika, kizwiho kugira ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no kwakira abimukira batemerewe gukomeza kubarizwa ku butaka bwayo.
Hari amakuru avuga ko iki gihugu cyahawe miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gutangiza iyi mikoranire mishya.Garcia Abrego amaze igihe asaba ubuhungiro muri Amerika, avuga ko asanzwe ahigwa na Leta ya El Salvador ku bwo gushinjwa ko ari umwe mu bayobozi b’imitwe y’abagizi ba nabi, cyane cyane umutwe wa MS-13, uzwiho ibikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Kuva Perezida Nayib Bukele yagera ku butegetsi muri El Salvador, yahagurukiye guhiga bukware no gufata abagize iyi mitwe, aho benshi bafashwe bagafungwa, abandi barahunga bagerageza gukomereza ubuzima mu bindi bihugu. Garcia Abrego ni umwe muri bo, ariko inzira yo kwaka ubuhungiro muri Amerika ntiyamuhiriye, dore ko noneho agiye koherezwa ku mugabane w’Afurika, kure y’iwabo.
Abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bemeza ko iki cyemezo cyo kumwohereza muri Eswatini kerekana impinduka zikomeye mu mikorere ya Leta ya Amerika ku bijyanye n’abimukira, aho igenda ishaka umubano n’ibindi bihugu mu rwego rwo kuyifasha u mu gukemura ikibazo cy’abinjira mu buryo butemewe.