Mu magambo yuzuye urukundo n’ubwuzu, umuhanzi ukunzwe Niyo Bosco yagaragaje ko umutima we wamaze kwiharirwa n’inkumi yitwa Mukamisha Irene, maze yifuriza uyu mukunzi we isabukuru nziza y’amavuko mu buryo bwihariye .
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo Mukamisha Irene yizihizaga isabukuru ye, Niyo Bosco yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa butagira uko busa, agira ati: “Ndakwifuriza isabukuru nziza, wavutse kugira ngo umutima wanjye ubashe kugukunda. Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda uburyo ngukundamo.”
Ubu butumwa bwateye benshi amarangamutima, buhita butera urujijo mu bakunzi b’imyidagaduro, bamwe bibaza byinshi kuri uyu mukunzi mushya w’uyu muhanzi utajya arangwaho uburangare mu byo akora.
Amakuru aturuka mu ba mwegereye yemeza ko aba bombi bamaze igihe bakundana, nubwo urukundo rwabo barugize ibanga.
Hari n’abemeza ko batangiye gutegura imihango y’ubukwe, ibi bikaba byerekana ko urukundo rwabo rugenda rukura mu buryo bwihuse.
Mukamisha Irene, inkumi yigaruriye umutima wa Niyo Bosco, si izina risanzwe mu myidagaduro y’u Rwanda. Abamuzi bavuga ko ari umukobwa wicisha bugufi , ibintu bisa n’ibihuje n’imico Niyo Bosco akunze kugaragaza.
Niyo Bosco, umuhanzi wihariye kandi w’umuhanga mu gucuranga gitari no kwandika indirimbo, yamenyekanye nk’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona ariko wigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga n’ubupfura.
Kenshi asaba abantu kudashingira ku bumuga bwe mu kumukunda, ahubwo bagashyira imbere impano ye n’icyo ihagarariye.