Ku munsi wejo, tariki ya 8 Nzeri 2025, mu Kagari ka Munini ko mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, ni ho hashyinguwe Musabyimana Gloriose, uzwi cyane nka Gogo, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witabye Imana aguye muri Uganda.
Icyakora, ibi bihe byari bigoye ku muryango we byakomeje kugirwa bibi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, batangiye gukwirakwiza ibihuha bivuga ko Gogo yaba yaratanze igitambo cyangwa yishwe n’abantu bari bamuzi.
Bamwe mu bagize umuryango we barimo Musoni Bernard, umukuru w’umuryango akaba na se wabo wa Gogo, bagaragaje agahinda batewe no kubona hari abashaka kungukira ku rupfu rw’umuntu, bavuga ibitari byo ngo babone ababumva.
Aho yagize ati: “Birababaje cyane kuba abantu bashaka kungukira ku muntu wapfuye. Gogo yari amaranye imyaka myinshi uburwayi bw’igicuri, kandi abo bari kumwe batubwiye uko byagenze byose, n’ibitaro byagaragaje icyamwishe.”
Gogo yari yagiye muri Uganda mu biterane by’ivugabutumwa tariki ya 29 Kanama, ari kumwe n’abajyanama be. Yapfuye ku wa 3 Nzeri 2025, nyuma yo kurembywa n’uburwayi bw’igicuri, nk’uko byemejwe n’ibitaro.
Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem, wari umujyanama wa Gogo, yemeje ko icyamwishe ari indwara y’igicuri, ashimangira ko ibyo abantu bavuga ko yatanzweho igitambo cyangwa yishwe ari ibihuha bidafite ishingiro.
Bishop Nyirimpeta Anastase wari wamuhamagaye muri Uganda na we yatunguwe n’inkuru zabanje gukwirakwizwa na bamwe mu ba-YouTubers bo mu Rwanda, avuga ko ari ugushinyagurira nyakwigendera no gutesha agaciro ubuzima bwe.