Umukino wahuzaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sénégal mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wasize Stade des Martyrs yangijwe bikomeye.
Ibi byaturutse ku myitwarire y’abafana ba DRC bananiwe kwakira gutsindwa, maze batura umujinya wabo kumena ibikoresho by’iyo stade ya Leta.
DRC yari yabanje gufungura amazamu ku buryo bushimishije, binyuze kuri Cédric Bakambu ku munota wa 25 na Yoane Wissa ku wa 32.
Gusa ibyishimo byayo ntibyatinze kuko Sénégal yagaragaje ubushobozi bwo guhindura umukino, itsinda ibitego bitatu byatsinzwe na Pape Gueye (38’), Nicolas Jackson (53’) na Pape Matar Sarr (86’), waje no kuba umukinnyi w’umukino nyuma yo guhesha ikipe ye intsinzi y’ibitego 3-2.
Nyuma y’umukino, Stade des Martyrs yahindutse indiri y’imyigaragambyo. Abafana ba DRC, bagaragaje umujinya udasanzwe; bamennye ibirahure,bangiza intebe n’ibindi bikoresho byinshi byo kuri iyo stade.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye iyi nyifato , aho nk’uwitwa Rodriguez Katsuva yagize ati “Bangije intebe nyinshi kandi ejo Didier azasaba miliyoni 12 zo kuzitunganya. Ibaze aka kanya hari irushanwa riteguwe i Kinshasa maze tugasezererwa ku ikubitiro. Byose byahita bishyirwaho iherezo. Turi ubuhe bwoko bw’abaturage mu by’ukuri?
Nubwo iyi ntsinzwi y’abazayirwa yateje urugomo rukomeye ntago byabujije Sénégal guhita iyobora itsinda B n’amanota 18, mu gihe DRC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 16.