Nyuma yo gusoza inshingano mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, abakinnyi bane ba APR FC barimo umunyezamu Ishimwe Pierre, ba myugariro Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude, ndetse na Mugisha Gilbert ukina asatira, berekeje muri Tanzania aho bagiye gufasha bagenzi babo muri CECAFA Kagame Cup.
Aba bakinnyi bari kumwe n’Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 ku wa Kabiri, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, bitezweho kongera imbaraga muri APR FC igomba gukina ½ cy’irushanwa ku wa Gatanu. Biteganyijwe ko aba bakinnyi bahaguruka i Johannesburg saa yine z’ijoro.
APR FC, ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, yageze muri ½ idafite abakinnyi umunani bari mu makipe y’ibihugu byabo. Muri bo harimo Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bakiniye Uganda, ndetse na Mamadou Sy wa Mauritanie , kimwe na Nduwayo Alexis.
Ku mukino usoza amatsinda, iyi kipe yakinnye na KMC ifite abakinnyi 15 gusa bo mu ikipe ya mbere, kuko abandi barimo Dauda Yussif yari afite amakarita abiri y’umuhondo na Djibril Ouattara urwaye. Gusa, hari hiyongereyemo abana bane obaturutse mu Intare FC.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, izacakirana n’iya Al Hilal yo mu gihugu cya Sudan yo yabigezeho nyuma yo gutsinda ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) iya Katora FC kuri uyu wa Gatatu wa tariki 10 Nzeri 2025.