Chairman wa Police FC, Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, yatangaje ko ikipe ya Interforce FC yari isanzwe ishamikiye kuri Police FC mu Cyiciro cya Kabiri yaseshwe burundu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025,Kamunuga yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera ko iyi kipe itari ikiri ngombwa mu mushinga munini bari bafite wo gukomeza kwerekana urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru.
Iyi nkuru yaje nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Interforce FC yaba yaragurishije izina n’umwanya wayo muri shampiyona. Gusa CP Kamunuga yahakanye ayo makuru yemeza ko nta bucuruzi bwabayeho, ahubwo ko ari icyemezo cyafashwe mu nyungu za Police FC.
Aho yagize ati:“Twarayiseshe kuko nta mpamvu yo kugira amakipe abiri muri federasiyo imwe. Yadutwaraga amafaranga y’ubusa. Ubu tugiye gukora amakipe y’abato adufasha kubaka Police FC, kuruta uko twagira Interforce ikinamo abakuru tudashobora no kuzamura.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko igitekerezo ari ugushinga amakipe y’abato by’umwihariko mu byiciro by’abatarengeje imyaka 17 na 20, nk’uko amategeko ya FERWAFA abiteganya.
Yongeraho ko hazanashyirwaho irerero rizafasha kuzamura impano, ariko ko kuri ubu icyo bihutiye ari ugushimangira ubwitabire mu bikorwa bigenderwaho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibi byose birajyana no kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026, aho Police FC izatangira shampiyona yakira ikipe ya Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025.