Mu makuru yatangajwe ku mugaragaro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, abahanzikazi Ariel Wayz na Barbara Horn Teta, uzwi cyane ku izina rya Babo, bamaze gutabwa muri yombi aho bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo bafatwaga barenze ku masaha yemewe y’akabari, icyaha ubwacyo gihanwa n’amategeko, ndetse nyuma yo gupimwa basangwamo ibisigisigi by’ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko batarashyikirizwa Ubushinjacyaha kuko hakiri gukusanywa dosiye ibareba.Aba bahanzi bombi bari mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe, by’umwihariko Ariel Wayz uzwi mu ndirimbo zifite inyigisho n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, naho Babo akamenyekana mu njyana ya R&B n’ibitaramo by’urubyiruko.
Ikinyamakuru The New Times cyatangaje aya makuru mbere , gishimangira ko Polisi yemeje ibisubizo by’ibizamini byabo, aho byagaragaje ko koko bakoresheje ibiyobyabwenge, icyaha gikomeje guhangayikisha inzego z’umutekano n’abashinzwe kurwanya ikoreshwa ryabyo.
Kugeza ubu, Ariel Wayz na Babo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, aho bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa Ubushinjacyaha ngo hakurikizwe amategeko.
Iki kibazo cyateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi bababajwe n’iyi nkuru, abandi bagasaba ko amategeko akomeza kubahirizwa uko yakabaye, kabone n’iyo byaba ku bantu bazwi cyane.