Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, Umudugudu wa Ruduha, haravugwa inkuru y’inshamugongo aho umugabo witwa Uwiragiye Fabien w’imyaka 73, yapfiriye mu gikorwa cyo kwiba, nyuma yo gufatirwa mu cyuho we na mugenzi we barimo bacukurana inzu bashaka kwiba ihene zarimo.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage n’abashinzwe umutekano, aba bagabo bari bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro, icumu n’icyuma, bagamije kwinjira mu rugo rw’umuturage witwa Uwineza Providence w’imyaka 49.
Mu gihe barimo gucukura urukuta rw’inzu, abahungu ba nyir’urugo babyutse batabara, batangira imirwano ikomeye hagati yabo n’abo bajura.
Umuhungu muto w’imyaka 17 yakomeretse atemwe ku kaboko, naho mukuru we w’imyaka 24 yakubise inkoni ku gahanga umwe mu bajura, Uwiragiye Fabien, amukomeretsa bikomeye. Nyuma yo guhita ajyanwa ku Ivuriro ry’Ibanze rya Tambwe, yahise yitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje iby’aya makuru avuga ko Polisi n’urwego rwa RIB bahise bitabara, bafata abo basore bombi barwanaga n’abajura ndetse n’undi mugenzi wa nyakwigendera wari wamuherekeje mu bujura. Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.
CIP Kamanzi yavuze ati: “Tuributsa abaturage ko kwihanira bitemewe n’amategeko. Abakora ibyaha bagomba gutabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera, aho kwihanira bigatera urupfu cyangwa izindi ngaruka ziremereye.”
Yasoje asaba abantu bose kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano za buri wese.