Mu rukerera rwo ku Cyumweru, habaye iturika rikomeye mu kabari kazwi ku izina rya Mis Tesoros, gaherereye mu gace ka Puente de Vallecas mu mujyi wa Madrid, umurwa mukuru wa Espagne.
Iryo turika ryabaye mu masaha ya saa cyenda za mu gitondo, rikurikirwa n’umuriro mwinshi, rikaba ryahitanye umuntu umwe rikomeretsa abandi barenga 25.
Amakuru yatangajwe na serivisi z’ubutabazi bwihutirwa i Madrid avuga ko umurambo w’umugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo abashinzwe ubutabazi bari bakiri mu gikorwa cyo gushakisha, bafatanyije n’abashinzwe kuzimya umuriro ndetse n’inzego z’umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa serivisi zo kuzimya umuriro, Javier Romero, abantu bane bakuwe mu bisigazwa by’inyubako ari bazima.
Uyu muyobozi yemeje ko ibikorwa byo gutabara byabaye ingirakamaro, ariko ko ingaruka z’iri turika zikiri ziremereye. Serivisi z’ubutabazi zasobanuye ko mu bakomeretse, babiri barembye cyane naho abandi batatu bakaba barwaye bidakomeye ku buryo no munsi mike basiburwa.
Nubwo hakiri byinshi bitaramenyekana, ibitangazamakuru byaho byemeza ko impamvu y’iri turika yaba ifitanye isano na gaz yo gutekesha.
Carlos Marin, umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi mu nama Njyanama y’Umujyi wa Madrid, yavuze ko bishoboka ko ari gaz yateye iryo turika, ariko ko hakiri kare kuvuga ubwoko bwa gaz cyangwa aho nyir’izina yaturikiye.
Ku ruhande rwe, Inmaculada Sanz, umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano n’ibihe bidasanzwe mu mujyi wa Madrid, yagize ati: “Biracyari kare kugira ngo tumenye impamvu nyamukuru yateye iryo turika. Inzego z’ubugenzacyaha ziracyakora iperereza.”
Ubu ibitaro byo mu mujyi wa Madrid bikomeje kwakira inkomere, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ribabaje.