Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Prévot, yatangaje ko ibihano byo gufatira umutwe wa M23 ndetse n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bidashobora kuba igisubizo kirambye ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi Minisitiri Prévot yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, aho yemeje ko nubwo ibihano bishobora gutera igitutu ku bihugu cyangwa imitwe yitwaje intwaro, bidatanga umuti wizewe wakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere.
Mu ntangiriro za 2025, U Bubiligi bwari buyoboye ubukangurambaga bwo gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, bushinja Kigali gushyigikira M23 — umutwe umaze igihe uhangana na Leta ya Congo. Muri icyo gihe, Minisitiri Prévot yagaragaje icyizere ko ibihano byatuma u Rwanda rukura ingabo mu burasirazuba bwa RDC, bigaha amahoro abaturage baho.
Nyamara, mu kwezi kwa Werurwe 2025, u Rwanda rwahagaritse umubano na U Bubiligi, rubushinja gukomeza politiki ishingiye ku mateka mabi y’uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukoresha ibirego bidafite ishingiro mu guharabika igihugu.
Mu magambo ye bwite, Minisitiri Prévot yavuze ko “ibihano atari wo muti w’amahoro” ashimangira ko igisubizo cy’ukuri kiri mu nzira y’ibiganiro.
Yagize ati: “Ikigaragara ko ari ingenzi kuri twebwe ni ugushobora gukemura ibibazo byihutirwa bikeneye ubutabazi, tuzirikana ko gukemura amakimbirane biri mu biganza bya Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Aya magambo ye ashimangira ijwi ry’u Rwanda rumaze igihe rusaba ko ikibazo cya M23 na RDC gikemurwa biciye mu biganiro aho gukomeza kwitwaza ibihano cyangwa ingufu za gisirikare.
U Bubiligi bwatangaje ko budashyigikiye intambara, kandi ko butazabangamira imbaraga z’ibihugu nka Amerika na Qatar, biri mu rugamba rwo kunga impande zombi. Gusa, Prévot yavuze ko mu gihe imirwano yongera kwaduka, hakaba hari indi mijyi nka Goma na Bukavu yafatwa n’inyeshyamba, igihugu cye kizongera gusaba ko hafatwa ibihano bikarishye.