Mu nama idasanzwe iherutse kubera i Doha, umurwa mukuru wa Qatar, Iran na Misiri byagaragaje ubushake bukomeye bwo gusaba ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kwihuza bigashingira hamwe umuryango w’ubwirinzi mu bya gisirikare, usa n’ishami rya OTAN (NATO) ku rwego rw’ibihugu by’Abayisilamu.
Iyi nama, yateguwe n’Umuryango w’Ubufatanye w’Ibihugu by’Abayisilamu (OIC), yaje ikurikiranye n’ibitero bya Israel mu murwa wa Doha byibasiye inyubako yaberagamo ibiganiro bya Hamas. Ni ibitero byakurikiye iby’iminsi 12 Israel yari imaze kugaba muri Iran ndetse n’intambara ikomeje gukomera mu gace ka Gaza.
Iran, ibinyujije kuri Mehdi Shoushtari, Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu bice by’Uburengerazuba bwa Asia n’Amajyaruguru ya Afurika, yatangaje ko “ubwo amahoro akomeje kuba ingume, ari ngombwa gutekereza ku gushyiraho umuryango uhuza ibihugu by’Abayisilamu mu bya gisirikare.” Yongeraho ko igihe ari iki, kurusha uko ibintu byari bimeze mbere.
Misiri, nk’igihugu gifite amateka akomeye mu mutekano w’akarere, cyatangaje ko cyiteguye kwakira icyicaro cy’uwo muryango ndetse kikanawutera inkunga, mu rwego rwo kuba igicumbi cy’ubwirinzi bw’ibihugu by’Abayisilamu.
Nubwo icyifuzo cyakiriwe neza na bamwe, haracyari imbogamizi zitandukanye. Harimo amakimbirane asanzwe hagati y’ibihugu byo mu karere ndetse n’uruhare rwa Turikiya iri muri OTAN, byatera impungenge ku bwisanzure n’ubusugire bw’uwo muryango mushya.
Abayobozi b’Abarabu na Iran bibukije ko kudashyira hamwe bishobora gutuma ibihugu nk’Arabie Saoudite, Iraq na Turikiya bibangamirwa na Israel, bibura ubwirinzi buhamye nk’ubufatanye bwaba bubayeho.