Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B, yamaze gutangaza ko atwite umwana wa kane, nyuma y’igihe gito atangiye urukundo rushya n’umukinnyi wa NFL, Stefon Diggs.
Ibi yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Gayle King mu “CBS Mornings”, aho yagaragaje ibyishimo afite muri uru rugendo rushya rwo gutwita.
Aho yagize ati: “Ndishimye cyane. Ndumva meze nk’umuntu uri mu mwanya mwiza, nkomeye kandi wuzuye imbaraga. Icyo ndi gukora byose ndimo nkibikorana n’umukunzi wanjye, kandi turashyigikirana cyane.”
Aya makuru yari amaze iminsi avugwa mu binyamakuru bitandukanye, aho bamwe bakekaga ko atwite ubwo yitabiraga urubanza aregwamo ihohotera, akaba yagaragara nk’umugore utwitse inda y’imvutsi nubwo icyo gihe yabihakanye, ariko ubu yemeye ukuri.
Cardi B, usanzwe afite abana batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Offset, aherutse gutangaza ko yiteguye kongera kurushinga, kuri iyi nshuro n’umukunzi we mushya, Stefon Diggs.
Mu kiganiro na Jenna Bush Hager, yagize ati: “Yego, nzongera nubakane n’umugabo wange mushya. Nizerera mu rukundo. Ndi umuntu uhorana amarangamutima akomeye.”
Cardi B na Stefon batangiye gukundana mu ibanga mu Ukwakira 2024, ariko iby’urukundo rwabo bijya hanze muri Kamena 2025. Ku wa 3 Nzeri 2025, mu kiganiro na Billboard, Cardi B yavuze ko urukundo rwe na Stefon rwamwigishije byinshi.
Ati: “Iyo ndebye uburyo Stefon abayeho, nsanga hari byinshi byo kwigiraho. Ni umuntu uri kuri gahunda, ukora cyane, utitotomba. Iyo ari gusoma igitabo cy’amayeri y’umukino cyangwa ari mu myitozo yihugiraho cyane … Byambanje kuntonda, ariko byatumye menya uko nabaho neza kurushaho.”