Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatumiye mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Kane wa tariki 18 Nzeri 2025, ibishimangira umubano udacogora hagati y’ibi bihugu byombi ndetse n’abakuru b’ibihugu babyo.
Tshisekedi yururukiye ku kibuga cy’indege cya gisirikare mu mugi wa Pretoria, yakirwa na Misitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Afurika y’Epfo , Thandi Moreka , nk’uko byemejwe ndetse bikanatangazwa na perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Congo na Afurika y’Epfo bifitanye umubano mwiza muri iki gihe ndetse ni kimwe mu bihugu byashyigikiye cyane Congo mu ntarambara bari bahanganyemo n’umtwe wa M23 igihe uyu mutwe wari mu bikorwa byo kwigarurira umugi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Afurika y’Epfo, n’iyo kandi yari iyoboye ibikorwa by’agisirikari by’umuryango wa SADC (SAMIDRC) byari bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusa nyuma y’uko M23 yigaruriye Goma na Bukavu izi ngabo zahisemo gutaha ndetse n’ubutumwa burasozwa.
Perezida Félix Tshisekedi yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Bwana Guy Kabongo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, ndetse na Minisitiri w’Imari, Bwana Doudou Fwamba.
Kugeza ubu ntabwo harajya ahagaragara ibyaganiriwe n’abakuru b’ibihugu byombi gusa muri iki gihe hari umwaka utari mwiza ndetse n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo byose biri guterwa n’akavuyo kari gutezwa n’umutwe wa Wazalendo ndetse na ADF.
Kugeza ubu igishyizwe imbere n’ibiganiro byo guhagarika ibikorwa biteza umutekano muke n’imirwano hagati ya leta ya Congo ndetse n’umutwe wa M23 , amasezerano ya Qatar ndetse nazasinyirwa muri Leta Zenze Ubumwe za Amerika ari mu yitezweho gutanga umusaruro n’amahoro arambye nubwo hari n’abandi batari bake batayafitiye icyizere