Richard Moore, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi bw’u Bwongereza [MI6], yashinje Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kwiyoberanya no kubeshya amahanga avuga ko ashaka amahoro mu ntambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko i Istanbul muri Turkey mu nama yabereye muri ambasade y’u Bwongereza muri iki gihugu.
Mu magambo ye akakaye, Moore yavuze ati: “Arahendahenda amahanga. Arashaka gukoresha uburyo bwose afite kugira ngo ashyire ku ngufu umugambi we w’ubutegetsi bw’igitugu. Ariko ntabwo bizamuhira. Putin yarenze urugero, yatekerezaga ko gutsinda Ukraine ko ari intambara yoroshye, ariko ntiyigeze yita ku bukana bw’ubutwari bw’abanya-Ukraine.”
Moore yakomeje avuga ko Putin ashora igihugu cye mu mabi mu rwego rwo gusigasira izina rye n’amateka ye anagaragaza ko ibyo akora biri kurushaho gusubiza inyuma u Burusiya.
Ati: “Putin ashaka ko isi yose yizera ko gutsinda kwe ari ibintu bidashidikanywaho, ariko ni ibinyoma. Arabeshya isi, abeshya n’abaturage be. Kandi bishoboka ko na we ubwe yibeshya.”
Iri tangazo rije rikurikira igikorwa MI6 yashyize ahagaragara cyo gutangiza urubuga rw’ibanga kuri dark web rwitwa “Silent Courier”, aho abantu bashobora gutanga amakuru ku buryo butekanye, by’umwihariko abari mu Burusiya bashaka gutanga amakuru ku by’ibanga.
Moore yagize ati: “Ku bagabo n’abagore bafite ukuri bashaka kukuvuga n’ubutwari bwo kubikora, ndabatumira kwegera MI6.”
Mu gihe u Bwongereza bwari muri gahunda yo gufasha Ukraine binyuze mu nkunga ya miliyoni 193 z’amadolari, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko yigeze kwizezwa na Putin amahirwe yo kurangiza intambara, ariko bikarangira bimwanze mu nda akabihagarika.