Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki [NFPO] ryamaganye bikomeye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wasabye Leta y’u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, ufunzwe kuva muri Kamena 2025.
Ingabire, washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza ibihuha no gutegura ibikorwa by’imvururu. Urubanza rwe rwari ruteganyijwe gutangira tariki ya 2 Nzeri, ariko yahakanye inteko y’abacamanza, avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.
Ku wa 11 Nzeri, Inteko ya EU yasohoye umwanzuro isaba ifungurwa rye n’abandi bakurikiranywe ku byaha bijya gusa n’ibyo, ivuga ko dosiye yabo ifite imvo za politiki.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 18 Nzeri, Mukabunani Christine, umuvugizi wa NFPO, yasubije kuri ibyo byavuzwe n’Inteko ya EU.
Yagize ati:“U Rwanda ni igihugu cyigenga, gifite ububasha bwo kwirengera no gukumira icyahungabanya umutekano wacyo n’ubusugire bwacyo. Nta gihugu cyagombye kuruvogera mu mikorere y’ubutabera bwacyo.”
Yakomeje ashimangira ko inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zigenga kandi zikorera Abanyarwanda bose uko bangana imbere y’amategeko.
Ati:“Nta munyarwanda uri hejuru y’amategeko. Ushatse kuyahungabanya wese agomba kubiryozwa.”
Imitwe ya politiki igize NFPO — irimo FPR-Inkotanyi, PL, PSD, PDI, PS Imberakuri n’indi — yibukije ko Ingabire akurikiranwe mu buryo bukurikije amategeko kandi ko ataremererwa icyaha n’urukiko. Bityo, basabye Inteko ya EU kubaha ubusugire bw’ubutabera bw’u Rwanda no kwirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.