Leta ya Isiraheli yatangaje ko igiye gukoresha imbaraga “zitigeze zibaho” mu bitero byayo ku mujyi wa Gaza, inasaba abaturage bahatuye guhungira mu majyepfo mu buryo bwihuse.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi w’ingabo za Isiraheli , Avichay Adraee, ku rubuga rwa X , yemeje ko umuhanda wa Salah al-Din — wari wemejwe nk’inzira y’ubuputabazi — ufunzwe nyuma y’amasaha 48 gusa ufunguwe.
Ati : “Guhera ubu, umuhanda wa Salah al-Din ufunze ku bajya mu majyepfo,Ingabo za Isiraheli zirakomeza kugaba ibitero bikomeye cyane ku mutwe wa Hamas n’indi mitwe y’iterabwoba.”
Yongeyeho ko guhera icyo gihe, inzira rukumbi abashaka guhunga bashobora gukoresha ari Al-Rashid Street.
Uyu muvugizi yasabye abaturage kwimukira mu gace Isiraheli yageneye ibikorwa by’ubutabazi, avuga ko abasaga ibihumbi bamaze kuhagera. Yihanangirije kandi Hamas kudakoresha abasivili nk’umutaka w’ubwirinzi.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu Isiraheli itangaje inzira nshya y’igihe gito yo guhungisha abaturage, ubwo yari imaze gutangiza igitero gikomeye cyo ku butaka no mu kirere kuri Gaza City.
Nubwo Isiraheli yavuze ko Salah al-Din — umuhanda munini uhuza amajyaruguru n’amajyepfo ya Gaza — wari ugenewe gukoreshwa mu masaha 48 gusa, ubu byemejwe ko wakuweho burundu.
Igikorwa cyo kwigarurira Gaza City cyateje impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, cyane ko aka gace kamaze igihe kugarijwe n’inzara yemejwe na Loni nk’inzara y’akarande.
Ibi bibaye kandi mu gihe bimwe mu bihugu by’i Burayi birimo Ubufaransa n’u Bwongereza biteganya gutangaza ku mugaragaro ko byemera Leta ya Palesitine mu cyumweru gitaha, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu yindi nkuru bifitanye isano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze icyemezo cyafashwe n’akanama ka Loni k’umutekano gasaba ihagarikwa ry’ibitero bya Isiraheli. Uyu mwanzuro wari wemejwe n’ibihugu 14 muri 15.
Ibi byose byahuriranye n’iperereza rya Loni ryemeza ko Isiraheli ishobora kuba irimo gukora jenoside muri Gaza, aho abayobozi bayo barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bashinjwa kuba imbarutso y’icyaha.
Guhera mu Kwakira 2023, intambara muri Gaza imaze guhitana abantu 65,141 no gukomeretsa 165,925, hakiyongeraho ibihumbi byinshi bikiri mu mazu yasenyutse.
Ku ruhande rwa Isiraheli, abagera ku 1,139 biciwe mu bitero byo ku wa 7 Ukwakira, abandi 200 bajyanwa bunyago.