Umwana wa perezida wa Cameroon witwa Brenda Biya yafashe umwanzuro wo gukangurira amaturage kutazatora se, Paul Biya , mu matora y’umukuru w’igihugu azakurikira.
Uyu mukobwa we wari mu gihugu cy’Ubusuwisi, yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (TikTok) ndetse iyo videwo ye yasakaye cyane kuri uyu wa Kane wa tariki 19 Nzeri 2025.
Mu mwaka 2025 mu kwezi ku Kwakira nibwo amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu azaba aho biteganyijwe ko Paul Biya azongera agatorwa cyane ko amaze imyaka 43 ku butegetsi.
Umukobwa we avuga ko muri iyi myaka nta kintu yamariye Abanyakameroni bityo ko nta yandi mahirwe akwiye agaragaza ibibazo by’ingutu igihugu gifite Kandi bidakemuka birimo ubushomeri, ubukene ndetse n’inzara.
Muri iyo videwo, yafatiwe mu Busuwisi, Brenda Biya, yavuze ko azafunga umubano n’ababyeyi be kandi avuga ko umuryango we wamukoreye iyicarubozo, ndetse ko abantu be bari hafi ye “bashakaga ko apfa”.
Ibi yatangaje byakiriwe neza cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon ndetse n’abandi Banyafurika batajya imbizi n’abagundira ubutegetsi cyane ko uyu mukambwe agize imyaka 92 Kandi akaba atagaragaza ubushake bwo kuba yaharira abandi.
Si ubwa mbere Brenda Biya atangaje ibintu bitavugwaho rumwe na benshi kuko mu mwaka ushize wa 2024, yigeze kugaragaza ko afite ibyiyumviro by’abo bahuje igitsina.