Igitero cy’Ikoranabuhanga cyagabwe ku kigo gitanga serivisi zo kwinjiza abagenzi no kubemerera kwinjira mu ndege, cyateje ibibazo bikomeye ku bibuga by’indege byinshi i Burayi ku wa Gatandatu, birimo n’icy’i Heathrow i Londres, ari nacyo kinini kurusha ibindi ku mugabane w’u Burayi. Iki gitero cyateje kudindira kw’indege ndetse n’iseswa ry’ingendo zimwe na zimwe.
Ikigo Collins Aerospace, gitanga sisiteme ikoreshwa na kompanyi nyinshi z’indege ku isi hose, cyavuze ko cyahuye n’ikibazo cya tekiniki kibangamira abagenzi bagiye guhaguruka, nk’uko byatangajwe n’ikibuga cy’indege cya Heathrow. N’ibibuga bya Brussels mu Bubiligi na Berlin mu Budage byagize ikibazo kimwe nk’uko byatangajwe.
Kompanyi RTX, nyir’iki kigo Collins Aerospace, yatangaje ko izi neza ko hari “ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga” byabaye kuri porogaramu yayo ya MUSE ikoreshwa ku bibuga bimwe, ariko ntiyatangaje ibyo bibuga.
Nyuma y’amasaha make, ibibuga by’indege byo muri Irlande, birimo Dublin n’icya kabiri mu bunini , Cork, na byo byavuze ko byahuye n’ingaruka, nubwo ari nto ugereranyije.
RTX yatangaje ko “ibibazo bigaragara gusa mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwakira abagenzi no kwakira ibikapu,” ariko ko bishobora gukemurwa hifashishijwe uburyo bw’intoki (manual check-in). Yongeyeho ko barimo gukorana n’inzego zose kugira ngo ikibazo gikemuke vuba bishoboka, ariko nta makuru yatanzwe ku waba yateye icyo gitero.
Ku bibuga bya Heathrow, Berlin na Brussels, hamaze guhagarikwa indege 29 kugeza ubu, nk’uko bitangazwa na Cirium, ikigo gitanga amakuru y’ingendo z’indege. Kuri uyu wa Gatandatu, Heathrow yari ifite indege 651 zagombaga gukora ingendo, Brussels 228, naho Berlin 226.
Iki kibazo kije mu gihe hari ibitero byinshi by’ubujura bw’ikoranabuhanga (cyberattacks) biri kwibasira inzego zitandukanye ku isi, iz’ubuzima, ubwirinzi, ubucuruzi kugeza ku nganda z’imodoka. Urugero ruheruka ni urwa Jaguar Land Rover, aho igitero cyahagaritse ibikorwa by’uruganda.