Kuri iki cyumweru cya tariki 21 Nzeri 2025, Ubwongereza bwatangaje ko bwemeye Leta ya Palesitina nyuma y’uko Isiraheli itubahirije ibyo yasabwaga birimo guhagarika intambara imaze hafi imyaka ibiri muri Gaza.
Iby’ingenzi biri mu nkuru:
-
Ubwongereza bwemeye Leta ya Palesitina, bwiyongera ku bindi bihugu 140 byagenje bityo
-
Icyemezo cya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer gishobora kurakaza Isiraheli n’Amerika
-
Ubwongereza buvuga ko Isiraheli ntacyo yahinduye ku kibazo cya Gaza
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza , Keir Starmer, yabitangaje abinyijije ku rukuta rwe rwa X agize Ati: “Uyu munsi, mu rwego rwo kongera icyizere cy’amahoro hagati ya ba Nyapalesitina ndetse n’Abanya-Isiraheli no gushyigikira igisubizo cya Leta ebyiri, Ubwongereza bwemeye ku mugaragaro Leta ya Palesitina.”
Iki cyemezo Ubwongereza bufashe byatumye kijya ku ruhande rw’ibihugu birenga 140 byamaze kwemera Leta ya Palesitina, ariko birashoboka ko kizarakaza Isiraheli n’umufatanyabikorwa wayo ukomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyemezo gifite igisobanuro gikomeye cy’amateka kuko Ubwongereza bwagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Isiraheli nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, kandi bwari bumaze igihe ari inshuti yayo ya hafi.
Kanada na Ositaraliya na byo byatangaje ko byemeye Leta ya Palesitina kuri iki cyumweru, kandi ibindi bihugu bikaba biteganyijwe ko bizakurikira muri iki cyumweru mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York.
Ubwongereza bwari bwarahaye Isiraheli umuburo mu kwezi kwa Nyakanga ya 2025, busaba guhagarika ibikorwa byo guhutaza abaturage ba Gaza, kwemera igisubizo cya Leta ebyiri, no kureka gahunda yo kwigarurira Ubutayu bwa Cisjordanie. Bwanasabaga ko kandi hagira ubutabazi bwinjira muri Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu aherutse kuvuga ko nta na rimwe Leta ya Palesitina izabaho, anenga ibihugu byemera Palesitina abishinja “gushimira ibikorwa by’iterabwoba bya Hamas.”