Umutwe wa M23 biremezwa ko wamaze kwigarurira umugi wa Nzibira nyuma y’imirwano yabahanganishije n’ingabo za Repubulika ya Demokasi ya Congo, FARDC, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.
Uwo Mujyi wa Nzibira wafashwe , uherereye muri Teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyaruguru , ukaba warafashwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, nyuma yo guhangana bikomeye na FARDC bari fatanyije n’umutwe wa Wazalendo ahakoreshejwe n’indege z’intambara ku ruhande rwa FARDC nk’uko amakuru akomeza kubyemeza.
Abaturage baturiye uyu mugi, batuye mu duce nka Cisaza , Cibanda , Muyange, Karhuliza ndetse na Kalongo bahise bahunga vuba na bwangu , bahungira muduce twari tugitekanye mu gihe M23 yari igihanganye n’ingabo za Repubulika ya Demokasi ya Congo n’imitwe bafatanya mu ntambara.
Radio y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ( Radio Okapi) ivuga ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, hakomeje kumvikana imirwano hagati ya M23 na FARDC mu gihe Leta ya Congo ivuga ko yakuye ingabo muri uwo mugi mu rwego rwo kurinda abaturage no kwirinda imeneka ry’amaraso.
Amasobanukiwe n’imiterere y’Uburasirazuba bwa Congo, bagaragaza ko umujyi wa Nzibira ari ingenzi cyane muri Teritware ya Walungu kubera ko ukungahaye ku mabuye y’agaciro arimo Cassiterite na Zahabu mu gihe kandi ari n’inzira yo kurwanya n’indi mitwe irwanya Leta ya Repubulika ya Demokasi ya Congo .
Nubwo hari inzira y’amahoro iri gutegurwa ikaba inafitiwe ikizere na bamwe, mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kugaragara umutekano mucye aho nko mu minsi mike ishize FARDC yakajije ibitero byayo ku birindiro bya M23 bitandukanye biherereye mu turere twa Masisi na Walikale ibisubiza ibintu i rudubi.