Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko yaburiye Israel kutagaba igitero cyo kwiyomekaho bimwe mu bice bya Cisjordanie (West Bank) mu kwihorera ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo kwemera Leta ya Palesitina.
Cooper yabitangarije ikinyamakuru , BBC, mbere yo kwitabira inama kuri uyu wa Mbere wa tariki 22 Nzeri 2025, ku cyicaro cya LONI i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , aho u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi bigomba gutangaza ibisa n’ibyo.
Mu mpinduka zikomeye za politiki, Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, yatangaje ko u Bwongereza bwemeye Leta ya Palesitina, kimwa na Canada, Australia na Portugal.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yamaganye icyo cyemezo, avuga ko gitanga “igihembo gikomeye ku iterabwoba” ndeste n’ikenshi yumvikanye avuga ko kubaho kwa leta ebyiri ni ukuvuga iya Israel na Plaestina bitazigera bibaho.
Abajijwe na BBC niba atinya ko Israel ishobora gufata icyemezo cyo kwigaurira West Bank nk’urwitwazo , Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko yabwiye mugenzi we wa Israel ko we n’ubutegetsi bwe batagomba kubikora.
Yagize Ati: “Twasobanuye neza ko iki cyemezo twafashe kigamije kubaha umutekano wa Israel kimwe n’umutekano w’Abanyapalesitina. “Igikorwa kigamije kurinda amahoro n’ubutabera ndetse by’umwihariko umutekano w’Uburasirazuba bwo Hagati kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage bose bo mu karere kugira ngo tubigereho.”
Ku rundi ruhande u Bufaransa buzayobora inama bufatanyije na Arabie Saoudite igamije gushaka inzira n’igisubizo cya Leta ebyiri, nyuma yo kwiyemeza muri Nyakanga kwemera Leta ya Palesitina .