Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gutegura uburyo bushobora kuyifasha gufatira ibihano bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), urukiko ruherereye i La Haye mu Buholandi. Ni icyemezo gishobora guhindura isura y’imikoranire ya Amerika n’inzego mpuzamahanga z’ubutabera.
Ibi bihano biri gutekerezwaho nyuma y’uko leta ya Washington ishyize bamwe mu bakozi ba ICC ku rutonde rw’abafatiwe ibihano. Muri bo harimo Umucamanza Kimberly Prost washyizwe kuri uru rutonde azira kwemera iperereza kuri bamwe mu basirikare ba Amerika bakekwaho ibyaha byakozwe muri Afghanistan.
Undi wafatiwe ibihano ni Umucamanza Nicolas Guillou, wategetse ko hatangwa impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant. Bombi bashinjwa ibyaha by’intambara muri Gaza.
Ibyo bihano byanageze ku bashinjacyaha bungirije barimo Nazhat Shameem Khan na Mame Mandiaye Niang, bashinjwa gushyigikira izo mpapuro z’itabwa muri yombi.
Nubwo icyemezo ntakuka kitarafatwa, umwe mu bayobozi ba Amerika yatangaje ko ibiganiro birakomeje, kandi harimo kurebwa uburyo iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa. Gusa biragaragara ko bishobora guhungabanya imikorere ya ICC, birimo kubura uburyo bwo kwishyura abakozi, serivisi za banki no gukoresha ikoranabuhanga.
ICC yatangiye kuganira n’abadipolomate b’ibihugu binyamuryango, hanarebwa uko yarengera ubusugire bwayo. Yanatangiye gutegura uburyo bwo guhemba abakozi kugeza mu mpera za 2025.
Ibihugu 125 binyamuryango byagaragaje ko bitishimiye imyanzuro ya Amerika, kandi byiyemeje kuzayigarukaho mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni iteganyijwe vuba.