Corneille Nangaa akaba umukuru w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka M23 yatangaje ko abavuga ko u Rwanda rubatera inkunga mu bikorwa byabo ari ibinyoma bidafite ishingiro yemeza ko iyo nkunga nta yo bakeneye na gato.
Ibi yabitangarije umunyamakuru wa CNN wari wasuye igice cya Congo y’Iburasirazuba ahagenzurwa n’umutwe wa M23, aho Corneille Nangaa yasubije ibibazo bitandukanye bireba uyu mutwe ndetse n’intego bafite mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yabo na leta ya Congo iyobowe na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Nangaa yagize Ati: “Nta kintu dukura ku Rwanda. Ndetse nta kintu dukeneyeyo.” akomeza agaragaza ko izo ari imvugo zo kubeshya zikwirakwizwa na perezida Tshisekedi ndetse n’abandi bamushyigikiye.
Izindi ngingo yabajijweho!
1.Human Rights Watch (HRW) yashinje M 23 kwica abaturage barenga 140 mu duce twegereye Pariki y’Igihugu ya Virunga: “Sinemera ndetse namaganye izo raporo kuko ni icengezamatwara zituruka i Kinshasa. Ababivuga barabyishyuriwe.”
2.Muzava mu bice mugenzura kubera amasezerano runaka?: “Niba byakemura umuzi w’ikibazo nta na kimwe tutarekura. Ibintu bikarangira.”
3. Amerika iherutse gutangaza ko yamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu y’u Rwanda na RDC, arimo n’ingingo yo kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro: “Tshisekedi nta kirombe cy’amabuye y’agaciro na kimwe afite. Nta kintu afite ni umujurura”.
M23 ikomeje ibikorwa byo kwagura ubutaka igenzura aho kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, bigaruriye umugi wa Nzibira uherereye muri Teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyaruguru ukaba umugi ukungahaye ku mabuye y’agaciro yiganjemo ayo mu bwoko bwa Cassiterite na Zahabu.
Kugeza ubu, igifitiwe ikizere mu kurangiza intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ni amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahagarariwe na Amerika kimwe n’ay’umutwe wa M23 ndetse na Leta ya Congo agomba gusinyirwa i Doha muri Qatar nubwo vuba aha yabangamiwe n’ibitego bya Israel kuri Qatar.
Perezida Tshisekedi kuri ubu uri muri Leta Zenze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) aganira n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu ‘Bloomberg’ yavuze ko Donald Trump azaba akwiye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel nabasha guhagarika amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo amaze imyaka 30 akanabigerekaho kunga u Rwanda na Congo.