Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iherereye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Gihundwe, mu murenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi.
Iyo nzu yari igizwe n’imiryango itandatu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ariko inkongi yibasiye umuryango umwe hamwe na depo ebyiri zari zibitsemo ibicuruzwa bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyangiritse cyane ni ibikoresho byiganjemo ibikozwe ku mbaho, birimo intebe za salon, ameza, ndetse n’ibikoresho by’imitako bikunze kwifashishwa mu nzu.
Ababonye uko inkongi yatangiye bavuga ko umuriro watangiriye imbere mu nzu, uje uturutse ku mashanyarazi, ugatangira gusatira ibikoresho byari imbere, byose bigafatwa n’inkongi mu kanya nk’ako guhumbya.
Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, yahamije iby’iyi nkongi agira ati: “Nta muntu wayihiriyemo, ariko ibyahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni 10Frw. Icyateye inkongi ni amashanyarazi. Nta bwishingizi ibi bicuruzwa byari bifite, ari na byo bigaragaza isomo rikomeye ku bacuruzi bose gukomeza gushishikarizwa gutekereza ku bwishingizi.”
Yongeyeho ko nyuma yo kubona iyi nkongi, abaturage baturiye aho byabereye bafatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu, abashinzwe umutekano mu mudugudu [DASSO], ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagize uruhare rukomeye mu kuzimya umuriro. Ibi byatumye inkongi itarenga inzu yafashwe, bityo izindi miryango y’ubucuruzi yari iyegereye ikarokoka.
Nubwo nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, ibyangiritse biragaragaza igihombo gikomeye ku mucuruzi wari ukorera muri uwo muryango.
Abaturage n’ubuyobozi bahuriza ku busabe bwo kongera ubukangurambaga ku bijyanye no kwitwararika ku miyoboro y’amashanyarazi ndetse no gutekereza ku bwishingizi nk’umutekano w’imizigo n’ibikorwa by’ubucuruzi.