Urukiko rw’umujyi wa Seoul rwatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gufata Han Hak-ja, umuyobozi w’itorero ryitwa Unification Church ryo muri Koreya y’Epfo, kugirango akurikiranyweho byaha byo guha ruswa umugore w’uwigeze kuba perezida wa Koreya Y’epfo.
Hak-ja, ufite imyaka 82, yakekwaga gutanga impano zihenze zirimo imitako y’agaciro gakomeye ndetse n’imyenda y’ubwiza buhebuje kuri Kim Keon Hee -umugora wa w’uwayoboye iki gihugu mu myaka ishize.
Urwego rw’ubutabera rwatangaje ko hafashwe iki cyemezo cyo kumufata kuko hari impungenge z’uko ashobora kwangiza ibimenyetso by’ubushinjacyaha.
Han Hak-ja ashinjwa kuyobora itorero rye mu guha impano zitandukanye umugore wa Yoon Suk Yeol, Perezida wahoze ayobora Koreya y’Epfo, mu rwego rwo gushaka inyungu ku bikorwa by’itorero.
Nyamara, Han Hak-ja yamaganye iby’ibi birego, arabihakana avuga ko ari amakuru atari ukuri.
Mu itangazo ryatanzwe n’itorero rya Unification Church, bavuga ko bemeye icyemezo cy’urukiko kandi ko bazafatanya mu iperereza no mu rukiko kugira ngo ukuri gusobanuke.
Banongeyeho ko bifuza gusubirana isura nziza itorero ryabo ryahoranye ndetse bakanasaba imbabazi ku bw’ihungabana ibi byateje.
Iri torero rikora ibikorwa bitandukanye ku isi hose birimo ibikorwa by’ubwubatsi, ubuzima n’itangazamakuru.
Naho Kim Keon Hee, umugore wa Perezida wacyuye igihe, Yoon Suk Yeol, nawe yatawe muri yombi ku byaha byo gutanga ruswa no gucunga nabi amasoko y’imari ndetse na perezida Yoon, nawe aracyari mu maboko y’ubutabera.