Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko umusirikare ufite ipeti rya Sergeant muri RDF usanzwe ari umushoferi, afungiye i Burundi nyuma yo kuhisanga atabigamibiriye.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu wa tariki 24 Nzeri 2025, Igisirikare cy’u Rwanda cyibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nyuma y’igihe gito hakwirakwira amakuru yavugaga iby’ifatwa ry’uyu musirikare.
Iyi nkuru yanje gutangazwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi(FDNB), mu itangaza cyasohoye kuri uyu wa Gatatu wa tariki 24 Nzeri 2025, aho cyavuze ko yafatiwe muri komine Busoni ho muntara ya Butanyerere ahahoze ari muri Kirundo mu masaha ya saa sita z’ijoro.
Uwo musirikare usanzwe ari umushoferi, yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi anyuze mu nzira itemewe y’umuhanda RN14, ku mupaka wa Gasenyi-Nemba. Yaje kuhafatirwa n’abapolisi bari kuri uwo mupaka.
Igisirikare cy’u Burundi cyavugaga ko, mu bisobanuro uwo musirikare yatanze, yavuze ko yari avuye mu kabari kari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gako mu Rwanda, hanyuma akabura inzira.
Igisirikare cy’u Rwanda mu itanagazo ryabo bagize Bati: “None tariki 24 Nzeri 2025, Sgt SADIKI Emmanuel, umushoferi wa RDF, yambutse atabigambiriye umupaka wa Gasenyi-Nemba yinjira mu Burundi aza gufungwa na Polisi y’u Burundi.”
RDF ikomeza ivuga ko uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera.
Muri iri tangazo, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagaragaje ko “RDF” yababajwe n’iki kibazo cyabaye ku mupaka, kandi ko izakoresha uburyo bwa ngombwa bwa dipolomasi hamwe na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uyu musirikare atahe.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi muri ibi bihe ntiwifashe neza kubera ahanini amakimbirane yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo asa nk’ayahungabanyije ubumwe n’umutekano by’aka karere gusa n’ubundi kuva habaho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka 2015 umubano wifashe nabi cyane hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi.
Igihugu cy’u Burundi kivuga ko abashatse guhirikara ubutegetsi mu mwak 2015 (RED Tabara) bari ku butaka bw’u Rwanda ndetse banashyigikiwe na Leta y’iki gihugu mu gihe bawushinja kubangamira ituze ry’Abarundi inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye.
Reba itangazo rya RDF ukanze aho
https://x.com/RwandaMoD/status/1970895880875278632
Isoko: Bwiza.com, RDC Official X Account