Umuhanzikazi Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky, bemeje ko bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umukobwa bise Rocki Irish Mayers hanyuma ubutumwa bwabo bwo kuri Instagram bwo gutangaza aya makuru buca agahigo.
Iyi nkuru yashimishije imbaga y’abafana b’aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bifashishe inkuta zabo za Instagram ku mugoroba wo ku Kane, tariki ya 24 Nzeri 2025 bayishyize ahagaragara.
Mu ifoto yasangijwe abafana babo, Rihanna agaragara ateruye umwana we w’umukobwa bigaragara ko afite ibyishimo n’ishema ryo kongera kuba umubyeyi. Umwana yiswe Rocki Irish Mayers, izina rifite isano rya bugufi n’irya se, A$AP Rocky.
Uyu mwana w’umukobwa yavutse ku wa 13 Nzeri 2025, akaba aje yiyongera ku bandi bana babiri b’abahungu Rihanna na Rocky basanganywe barimo RZA Athelston Mayers wavutse mu 2022, na Riot Rose Mayers wavutse mu 2023.
Umuhanzikazi Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, ukomoka muri Barbados , yari yatangaje ko atwite bwa mbere muri uyu mwaka ubwo yitabiraga Met Gala tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Icyo gihe yari yambaye imyambaro itangaje yakozwe na kampani y’imideli ya Marc Jacobs igaragaza inda ye, ndetse yari nawe wari umaze igihe kinini utegerejwe gutambuka ku itapi itukura y’ibi birori.
Ibi birori byabereye i New York byari bigamije kwerekana uburanga n’ubudasa mu myambarire y’abirabura, aho A$AP Rocky yari umwe mu bayoboye ibirori.
Yagaragaye yambaye imyambaro yihangiye, avuga ko yakuye ishusho yayo muri filime yitwa ‘Harlem Nights’ ya Eddie Murphy, ndetse nawe nibwo yanakomozaga ku byishimo byuko bagiye kongera kwibaruka.
Rihanna amaze imyaka ibiri yongeye kubaka izina rikomeye atari mu muziki gusa, ahubwo no mu bucuruzi. Afite uruganda rwa Fenty Beauty ruzwi cyane mu myambaro n’ibikoresho by’ubwiza, ndetse n’uruganda rw’imyenda y’imbere y’abagabo n’abagore.
Twabibutsa ko album y’uyu muhanzikazi iheruka, yise ‘Anti’, imaze hafi imyaka 10 ishize isohotse, ndetse abafana be bakomeje kumusaba indi mishinga mishya mu muziki.