Sosiyeti iri mu zikomeye mu gihugu cy’u Buransa no ku isi yose muri rusange ya Canal+ yamaze kugura indi ya MultiChoice yo muri Afurika y’Epfo isanzwe ifite izindi nka M-Net, DStv, GOtv, SuperSport, Showmaxn ndetse n’izindi.
MultiChoice ni imwe muri Kompanyi zikomeye ku rwego rw’Isi ikaba yarashinzwe mu mwaka 1994 ni ukuvuga ko imaze imyaka 30 itanga serivisi zitandukanye zijyanye no kwerekana amashusho ndetse no kuyasakaza ukongeraho serivisi z’umutekano ndetse no gutega ku mikino y’ubwoko bwose.
Umuyobozi mukuru wa Canal+ Group wungutse abakiliya bo mu bihugu 50 MultiChoice yakoreragamo, Maxime Saada, yavuze ko kwegukana iyo sosiyeti ari urugero rw’ibikomeye bishobora gukorwa.
Maxime Saada mu magmboye yagize Ati “Uru ni uruhurirane rw’imbaraga z’ibyo dushobora gushora mu guhanga ibishya haba i Burayi, muri Afurika no muri Asia.”
Mu gihe ku rundi ruhande umuyobozi wa Canal+ Africa, Calvo Mawela, yavuze ko “aya masezerano azazana amahirwe menshi n’inyungu ku kigo ndetse no ku isoko ryo muri Afurika muri rusange.”
Sosiyeti ya MultiChoice yaguzwe asaga miliyari ebyiri z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , byibuze ikaba yinjiza miliyari 49.98 mu gihe amafaranga nta yegayezwa yinjiza(Net Incame) buri mwaka angana na miliyari 1.78.
Ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye bisaga 50 Scandinavian country, Benelux, Italy, Eastern Europe, Greek , Cypriot regions, Nigeria, Afurika y’Epfo ahakaba naho ifite icyicaro gikuru ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.
Muri Mata ya 2024, ni bwo byatangajwe ko Canal+ ishaka kweguka iki kigo, nyuma y’amezi abiri gusa ihita ivuga ko ibiganiro by’amategeko n’amabwiriza azakurikizwa biri kugenda neza.
Kuva Canal+ yegukanye iki kigo, yemeza ko igiye kurushaho gukorana n’abaturage ba Afurika y’Epfo mu ngeri zose kuva ku bafite ibigo bikuru n’ibiciriritse biri ku isoko ryo gucuruza amajwi n’amashusho.
Sosiyeti ya Canal+ isanzwe ikorera mu Bafaransa ndetse n’agahunda zayo nyinshi zitambuka mu rurimi rw’Igifaransa, ikaba yaramuritswe ku mugaragaro mu mwaka 1983 ikabaga imaze imyaka byibuze 42 ikora. yashinzwe n’abanyemari batatu Léo Scheer, André Rousselet ndetse na Pierre Lescure.