Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba umwe mu batavugwa rumwe n’ubutegetsi bakomeye muri iki gihugu , Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka ‘Bobi Wine’ yamaganye ibikorwa bya polisi y’igihugu byo kwibasira ibikorwa byo kumwamamaze mu gihe muri iki gihugu hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2026.
Bobi Wine ni umwe mu bamaze kwemererwa kuziyamamaza muri aya matora akaba umwe mu bitezwe kuzahangana na Yoweli Kaguta Museveni umaze imyaka isaga 40 ku butegetsi akaba na perezida wa gatatu umaze imyaka myinshi ku butegetsi ku Isi inyuma ya Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea ndetse na Paul Biya wa Cameroon mu bihugu bitayoborwa mu buryo bwa Cyami.
Polisi ya Uganda yemeje ko amashusho yagaragajwe hari kwangizwa ibikoresho byifashishwaga mu kwamamaza Bobi Wine ariyo, yemeza ko igiye gukora iperereza kandi hazafatwa ingamba za ngombwa harimo no gufata ibihano. Ibi polisi yabitangaje kuri uyu wa Kane wa tariki 25 Nzeri 2025.
Polisi yavauze ko ibyo bikorwa byagaragaye muri zo videwo byakozwe mu rwego rwo guhosha imvuru nubwo abashyigikiye Bobi Wine ndetse n’abarwanashyaka ba National Unity Platform(NUP), ishayaka rye, batabikozwa.
Nubwo bimeze bityo , ibikorwa bya Bobi Wine n’ishyaka rye NUP byo kumwamamaza birakomeje ndetse aherutse gutangaza ko agiye kwiyamamariza kuba Perezid wa Uganda asaba Abagande bose kumushyigikira.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bobi Wine yashimiye bamwe mu baturage ba Uganda ku bwo gukomeza kumugirira icyizere ndetse abasabaa kumwizera bakazamuha amajwi yabo mu gihe cyo gutora umukuru w’Igihugu cyabo uzayobora kugeza mu mwaka 2031.
Bobi Wine wagiye agaragaza ko akunda Politike by’umwihariko izamwicaza ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje urugendo rwe rwo gushaka kuba Perezida mu mwaka 2021 ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa X ndetse ananenga bikomeye Perezida Yoweli Kaguta Museni umaze igihe kirekire ku butegetsi.
Bobi Wine yagize Ati:”Igihugu cyacu ni kimwe mu Bihugu bikize, iyo bigeze mu butunzi karemano. Rero ikibazo cyacu si uko tudafite ubutunzi. Ikibazo dufite ni uko tudafite ubuyobozi, ubuyobozi bukorera abaturage aho kubasahura”.
Mu mwaka 2021 ubwo yiyamamazaga yagaragaje ko hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bahohotewe , abandi bakicwa ariko ko agomba gukomeza guhatana ntacike intege kandi akazabishyiraho iherezo.