Mu Karere ka Bugesera, Umudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Mayange haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umusore w’imyaka 28 uherutse kwica se amutwikishije akoresheje lisansi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, hagati ya saa moya na saa mbiri.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’abaturage b’aho byabereye, agaragaza ko uwo musore, wari umaze iminsi avuye i Kigali aho ngo yabaga, yari agarutse iwabo avuga ko ubuzima bwo mu mujyi bumurambiye.
Nk’uko byatangajwe na Hashakineza Theophile, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahinga, ubwo abaturage batabazaga, basanze uwo musaza w’imyaka 76 yashizemo umwuka. Bivugwa ko yishwe atwikishijwe lisansi nyuma yo kuzingira umubiri we muri matela, byose bikorwa n’umuhungu we bwite.
Abaturage bari hafi y’aho byabereye ni bo bafashe ukekwaho ibi, bamushyikiriza inzego z’umutekano. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.
Amakuru y’ubushinjacyaha bw’ibanze avuga ko uyu musore asanzwe azwiho imyitwarire mibi, ndetse ngo yigeze no kujyanwa mu kigo ngororamuco, ariko nyuma yo kuvayo agaragaza nk’uwahindutse, nyuma akongera kwisubira.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza, ndetse rukaba rurimo gutunganya dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Uwo musore aramutse ahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’itegeko.