Pereza wa Afrika y’Epfo , Cyril Ramaphosa ndetse n’uwa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa bari kuganira na perezida wa Repubulika ya Demokasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, hagamijwe kumwumvisha ko akwiye kuvanaho ibirego bishinjwa uwahoze ari perezida w’iki gihugu wiyunze n’umutwe wa M23 , Joseph Kabila Kabange.
Kabila aregwa ibyaha bitandukanye birimo kugambanira igihugu, iby’intambara ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi ari wo wa M23. Akaba yarabanje gukurirwaho ubudahangarwa yari afite mbere yo gutangira kuburanishwa nubwo atari muma baboko ya Leta ya Congo kugeza ubu.
Leta ya Kinshasa irega kandi Kabila kuba umutera nkunga wa M23 umutwe ufatwa na Leta ya Congo nk’umutwe uhungabanya umutekano w’igihugu, gusa Kabila we avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo kumushinja ibyo byaha mu rwego rwo guhisha ibyaha bitandukanye bukora ndetse n’intege nke zabwo.
Ikinyamakuru Mail na Guardian bivuga ko ku wa 29 Kanama Perezida Mnangagwa yakiriye Ramaphosa i Harare muri Zimbabwe, aho Perezida wa Afurika y’Epfo yafunguye imurikabikorwa ry’ubuhinzi haba n’igihe cyiza cyo kunanira
Iruhande rw’icyo gikorwa, abakuru b’ibihugu byombi ngo baganiriye ku biri kuba kuri Kabila muri RDC, birangira bumvikanye ko ibyaha by’ubugambanyi bimushinjwa nta kuri kurimo ko Tshisekedi akwiye kuzibukira kuri ibyo.
Mu byo aba bakuru b’ibihugu bombi bumvikanye harimo ko bagiye gutegura ibiganiro bizabahuza na Joseph Kabila ndetse na Tshisekedi ahitezwe kuzava ubwiyunge hati yaba banyapolitiki yombi.
Nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi agiriye uruzinduko mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu nubwo hatigeze hatangazwa ku buryo burambuye ibyavuye muri uru ruzindunduko ruto.
Afurika y’Epfo na Zimbabwe ni abafatanyabikorwa b’ingenzi ba Congo ndetse bari mu bari bashyigikiye iki gihugu mu ntambara bari bahanganyemo n’umutwe wa M23 mu gihe cy’intambara yo kwigaruri Kivu y’Aruguru ndetse n’Iy’Amajyepfo.
Tariki ya 12 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’Igisirikare cya RDC rwanze ko urubanza rwa Joseph Kabila rwongera gutangira bundi bushya, nyuma y’aho abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC bamenyesheje abacamanza ko habonetse abatangabuhamya bashya biteguye gushinja Kabila gusa kujyeza ubu buri kimwe kiri mu rujijo ku buryo bizagendekera Kabila.